ABAHIRIWE

A brief description of our Group/Turi bande?

 

Turi abimukira cyangwa impunzi zaturutse mu bihugu bigize ibiyaga bigali bya Afurika ari byo u Rwanda, u Burundi, na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Tuvuga ururimi rumwe rw’Ikinyarwanda kandi ni rwo dukoresha twiga Ibyigisho bya Bibiliya, turamya cyangwa dushengerera Imana mu cyubahiro cyayo.

 

[We are Immigrants or Refugees from the Great Lakes of East-Central African countries: Rwanda, Burundi, and the Democratic Republic of Congo. We speak Kinyarwanda in our Bible study, and worship experience with the Almighty God.]

Activities/Ibyo dukora

 

Turasurana, Tukiga Bibiliya mu cyigisho cy’Abakirisito n’icyo Ishuri ryo ku Isabato. Duhana inama mu byerekeye imiryango yacu, uburezi bw’abana bacu, kubona ibyangombwa no gushaka akazi. Dufasha abifuza kurushinga, tukagira inama abafite ibibazo bitari bimwe, tugasangira n’abandi cyane cyane abo tudahuje kwizera, tukabatumira gusengana natwe no kwiga Icyongereza.


[We visit each other, study the Bible in our early Sabbath morning member devotion, and Sabbath School lesson. We have family counseling, help in the education of our children, and Immigration, and job application. We help in wedding counseling, and finding solutions to different community challenges, around table ministry sharing food with community residents inviting them to worshipping with us and be part of our English as a Second Language classes.]

What people have to know about our Group/Ibyo wamenya byerekeranye n’Itsinda ryacu

 

Twatangiye gusengera hamwe mu rurimi rwacu rw’Ikinyarwanda mu kwezi kwa mbere 2017 nyuma y’aho Itorero ryacu rikuru rya Stone Mountain rimenyeye ko abizera bacu bazaga gusenga bagataha amara masa kubera batumva Icyongereza. Itorero ryashatse umupasitoro uvuga uvuga ururimi rw’Ikinyaranda n’izindi ndimi kugirango akomereze aho abakorerabushake bari bagejeje. Ubu turi Mission dufashijwe na Stone Mountain kandi turitegura kuba Company mu gihe kitarambiranye dufashijwe na Georgia-Cumberland Conference y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi. Turifuza kugera kuworoheje uri hanyuma y’abandi kubwa Kristo kandi Icyerekezo 2027 kizasiga dufite aho dusengera twisagaguye n’aho abaturage ba Clarkston bazajya bahurira mu byiciro bitandukanye.


[We started our Sabbath meetings in Kinyarwanda on January, 2017 after our mother-church Stone Mountain realized that our members were attending services in vain for lack of translation from English to Kinyarwanda. The Board hired a minister speaking Kinyarwanda and other languages to resume the good work done by lay members. We are now a Mission group supported by Stone Mountain Church in expectation to become a Company in the near future supported by Georgia-Cumberland Conference of the Seventh-day Adventists. Our goal is to reach out even to the least for Christ’s sake, our vision 2027 will allow us to have a decent place of worship in Clarkston, Georgia that will welcome all Clarkston residents to enjoy our complex facility according to their different needs. ]

Donation/ Ushobora gutera inkunga iri tsinda ryacu rikagera ku bwitunge

[Please help us be financially independent by your donation.]

Stone Mountain Seventh-Day Adventist Church

STN+MTN+(3).png

© 2020 Stone Mountain Seventh-day Adventist Church | 1350 Silver Hill Rd | Stone Mountain, GA 30087-2420 | 770-469-0111

Subscribe

Follow us

  • Facebook App Icon
  • YouTube App Icon